MUDASOBWA NI IKI ?
NI ICYUMA KABUHARIWE MU KUBARA KIGIZWE N'IBICE BINE BY'INGENZI KANDI BITANDUKANYE... HARD WARE
IBYO BICE NI :
* INYAMASHUSHO
* UMUTIMA WO HAGATI
* INYANDITSI
* IMBEBA (INDONZI).
AKAMARO KA MUDASOBWA MU BUZIMA BUGEZWEHO NTIKARONDOREKA KUKO MU BIHE BIRI IMBERE UZABA ATAZI KUYANDIKISHA BIZAJYA BIMUGORA KUBONA AKAZI... NI YO MPAMVU IBIYEREKEYEHO BIHENDA KUBIBONA NO KUBYIGA ARIKO BUHORO BUHORO HAMWE N'IKORANABUBINGWA DUSHOBORA KUZABIGERAHO...
UMUTIMA WO HAGATI
UGIZWE AHANINI NA :
* URUBAHO NYINAWAZO
* INSOMANZIGA
* URUZIGA RUKOMEYE
* AMATSINGA...
1. URUBAHO NYINAWAZO
UBUNDI BARWITA MOTHERBOARD CYANGWA CARTE-MERE KUKO RUBA RURIHO IBYUMA BYOSE BITUMA YAKA;IKORA KANDI IKINJIZA IBINTU MURI YO IGASOHORA IBINDI MU BY'UKURI NI YO IHAGARARIYE UMUTIMA WA MUDASOBWA (ORDINATEUR / COMPUTER)
2. INSOMANZIGA
lecteur CD cyangwa DVD ni yo ahanini ishyira ibintu bishyashya mu mashini hakiyongeraho internet: ndavuga amaprogrammes; imiziki n'amafoto...
3. URUZIGA RUKOMEYE
HDD. Hard disk cyangwa Disque dur Ni rwo rubaho ibintu byose byitwa ko bibitse mu mashini ya mudasobwa, ni ukuvuga ko ruba rurimo amabanga, inyandiko na programmes zose zishoboka mu gufasha akazi kwihuta ni impatari... ziva kuri 170 MB zikagera kuri 3000GB ni zo nabashije kumenya...
4. AMATSINGA
Ni inzira zose za kure zihuza amakarita agize mudasobwa ni ukuvuga urubaho nyinawazo n'ibindi byose bishobora kujya kuri mudasobwa byaba ngombwa ukanongeraho utundi tuntu inyuma yayo ukoresheje imigozi (caméra, appareil photo, carte TV ...)
muri gahunda z'ingenzi tuzareba :
MS WINDOWS
MS WORD
MS EXCEL
MS ACCESS
MS POWER POINT
MS PUBLISHER
MOZILLA FIREFOX
VEGAS 5.0
ULEAD PHOTO EXPRESS
PHOTO ELF na
PAINT
URUBAHO NYINA WAZO
ICYO BAMWE BITA MOTHERBOARD CYANGWA SE CARTE MERE KIGIZWE N'IBICE BYINSHI...
ICYA MBERE NI PROCESSEUR ICYA KABIRI NI RAM ICYA GATATU NI IBYUMBA BACOMEKAHO IBYUMA BIVUYE HANZE (ARI IBYUBAKIRWAMO IMBERE CYANGWA IBIGUMA HANZE YA MUDASOBWA)
ni ah'ubutaha...
TUYISENGE Sylvestre 03 27 95 79 / 08 52 68 56