Ubuhamya burakomeje ni igitabo cyanditswe na TUYISENGE Sylvestre kivuga amateka ye n'umuryango avukamo kuva kera cyane kandi harimo n'inkuru z'ukuntu yagiye i kuzimu no mu ijuru akagaruka, hakabamo amayerekwa yagize n'inzozi yarose ubwo yari umurokore mu rusengero rwa ADEPR-KABUGA VILLE.
AMAGAMBO Y'INKURU ZAMBAYEHO 1981-2004...
IZI NKURU NGIYE KUZITANGIRANA N'IBARUWA NANDIKIYE UWITWA UWANTEGE SOLANGE KURI E-MAIL YE :
=======================================================
NIFUZAGA GUKOMEREZA KU BUTUMWA NAKOHEREREJE EJO LE 19/11/2004. ZAMURA UREBE HASI ....
Biranshimishije cyane kuba unyandikiye, ni wowe wa mbere unsubije kuva natangira kwandikira abo twiganye.
Gerageza wibuke neza ahantu twabonaniye bwa nyuma : wigeze kunyura muri garre ya nyabugogo maze ngusuhuza mpagaze ahantu hejuru muri étage ihari, kuri twa twuma bahagararaho, n'ubwo wihutaga; nagusuhuzanyije ibakwe; byibuke neza.
Twigeze kandi kubonanira kuri café Internet ya nyabugogo, ariko ntitwaganiriye bihagije, rwose umbabarire, si uko ntabizirikanye, ahubwo ni amikoro yakomeje kuba make.
None rero, wibuke neza ko wambwiye muri make ko ukeneye kumenya ubuhamya bwanjye, none unyihanganire ku bwo kurondogora cyane, wishimire kandi gusoma iyi message nkoherereje ubu.
Mu bakobwa bose twabanye mu buryo utakwiyibagiza, ni wowe wa mbere unsuhuje muri iyo ndamukanyo ya YESU ASHIMWE, nanjye ngusubije mbikuye ku mutima nti
YESU WACU UZAKOMEZA KUDUHUZA AHIMBAZWE
NONE N'ITEKA RYOSE ..... AMEN.
Ibyerekeye ubuhamya byo, nejejwe no kukumenyesha ko nzabutegura vuba, kuko mbifite mu migambi yanjye ya vuba cyane. Rwose unsuhurize ba bandi bose wambwiraga ko twiganye mukaba muri kumwe, kuko nta makuru y'umuntu n'umwe nzi kugeza ubu (uretse uwitwa MUHIRE Dismas ; ariko sinamenya niba ukimwibuka).
Ikindi kandi ni uko ha handi twabonaniye bwa nyuma ari ho nateretaga akazi, none ubu bampaye akazi ka secretariat public sur l'ordinateur ubwo rero urumva ko bitagoye kumbona kuko dukora amasaha 12/24 kuva 8h00' kugeza 20h00'. Kandi mba mpari buri munsi .
CAFE INTERNET NYABUGOGO GARRE ROUTIERE DE KIGALI-VILLE.
Ubundi kandi, ubuzima buragenda, kuko nawe ubizi ko umuntu ufite akazi aba afite na morale... ... njyewe iyanjye yerekeza ku mwami wacu YESU KRISTO.
Imana yankoreye ibitangaza byinshi, ku buryo nabyandika amaboko akaruha ntarabirangiza:
- Turangije kwiga, nabonye akazi kuri NYIRANGARAMA, mpakora amezi abiri, baranyambura maze birambabaza cyane ku buryo natangiriyeho guta umutwe.
- Deuxièmement, j'ai parvenu à être troublée et ma vie a commencé à être plus compliqué que jamais prévue.
- Troisièmement, j'ai commencé à infiltrer les affaires de la sorcererie en fréquantant le spirituel MUHIRE Dismas.
-Quatrièmement, la vie est devenue plus compliquée que jamais prévue, et je n'arrivais jamais à rester maître de ma conscience.
-Cinquièmement, puisqu'il fallait être amené en l'enfer pour contacter le satan afin d'être approuvée comme outil de malfaction, perdition, sorcellerie et philosophie sadique, et, ainsi, sans que tu oublies que j'étais dès jadis, pentecôtiste, je n'ai jamais pu à arriver au but de devenir riche comme je l'avais souhaité..............
- After that, I ought to be sent at Ndera Pschyatric hospital as you needed to point it, and after being treated, God saved Dismas , and I be saved since then, please, answer me as soon as possible, i am standby to continue...
KOMERA USHIKAME KU MANA .. UBUZIMA BURAKOMEJE... ...
YOURS TRULY NDAGUKUNDA.
NIMBONA AKANYA GAHAGIJE TUZONGERA TUGANIRE...
=================================================
IGICE CYA MBERE
Nitwa TUYISENGE Sylvestre, ndi umunyarwanda, mwene KABAHIZI Sylvestre na NYIRABAKARANI Cécile, navutse ku italiki 25/6/1981, mu bitaro bya CHK ku wa kane saa munani (Muri iki gihe; ibyo bitaro byitwa CHU/CHK).
IGICE CYA KABIRI
Mu myaka ya za 1945, sogokuru ubyara mama yari afite abagore umunani, noneho ubyara mama akaba yaritwaga NYIRANGABO. Sogokuru ubwe yitwaga NGAYABOSHYA, agatura mu karere ka Rulindo, umurenge wa Nganzo, hafi y'ahahoze ibiti by'Imana.
Ubwo rero hari cyera cyane (ugereranyije n'igihe tugezemo) kuko sogokuru yari afite abo bagore bose, kandi akabatunga akamenya uko abagenzura bose.
Haje kuba igihe kimwe, bagendererwa n'abashyitsi, babiri b'abagabo, bari bikoreye ikibindi cyuzuyemo inzoga, basaba icumbi, bararihabwa. Nk'uko umuco w'icyo gihe wari uteye, sogokuru ntiyatinye kubaha umwanya bararana n'umugore we NYIRANGABO, ni uko abarara hagati, baryamana na we, bukeye baramushimira, bamusomya kuri ya nzoga, noneho barasezera baragenda, kuva ubwo Aba nk’uhumutse, atangira kureba kure no kurondora abantu bazaga kubasura, akamenya ibyo batekereza, ibyo bibwira n’ibyo bateganya akaba hanurira, akababwira instinzi y’ibibazo bibugarije, ahita amenyeraho n’imiti y’ibyatsi by’amoko yose, atiriwe abyigishwa n’undi muntu.
IGICE CYA GATATU
Mama yavutse ari bucura iwacu, mu mwaka w’1952 bityo nyogokuru akamukunda cyane, akamutonesha kurusha abandi bana, bityo agahora yimereye nk’umutesi wibereye aho !
Uyu we yakuze ari umwana witonda, wubaha ababyeyi by’intangarugero, akabyina ibwami kwa KIGERI, yakundaga kuba yibereye mu rugo, akamenya imirimo yose ihereranye no kwita kuri nyogokuru. Ubwo nyine kuko nyogokuru yari umupfumu wemewe, yabonaga amaturo n’impigu byinshi cyane, ku buryo iwe bahoraga babaga, ku buryo inyama bari barazihaze…Mbega ukuntu bari bararenzwe weee !!! Si nkanjye uzibona rimwe na rimwe !!!
Na none kandi, kuko sogokuru yagiraga abagore benshi, byatumye acika intege vuba, atangira kubaho ubuzima bugoye kandi budasobanutse neza, ku buryo byaje kumuviramo ubunebwe karande bumubera umuze waje kumubuza gukora…
Hanyuma y’ibyo, yaje kubaho atunzwe n’abagore be ; yagera hamwe bakamugaburira, n’ahandi bikaba uko, n’ahandi bikaba uko. Ariko kandi nk’uko ijambo ry’Imana ribivuga neza ngo : « umunebwe ameze nk’ikirundo cy’imyanda, umuteruye wese akunguta intoki » ni ko na we byaje kumugendekera, aza kwicwa n’inzara , kuko yageraga ku mugore umwe akwamusaba ibiryo, na we aho kubimuha akamubwira ati : »nta byo nguhaye ndabizi wariye kwa nyirakanaka » , abura ibyo kurya bihagije, arapfa, baramuhamba !
Hanyuma y’ibyo, mama yakomeje gukura yitonda, yitondera amategeko y’ababyeyi be n’ay’Imana, kuko yaje kujya mu idini ryabadiventiste b’umunsi wa karindwi….
IGICE CYA KANE
Nyogokuru uwo yari umupfumu uzwi n’abantu benshi, ku buryo yaje no kumenyekana cyane muri ako karere akomokamon bituma abaturage baho benshi bamufata nk’umuvuzikazi wemewe na rubanda nyamwinshi. Mama yakomeje gukurira iyo, kugeza ubwo yaje kuba umugatulika.
Akimara kuba umugatulika, haciyeho igihe gito atangira kubonekerwa na bikira maliya , aho ni ahagana mu mwaka w’1983, ubwo nari mfite imyaka ibiri. Nyogokuru yakundaga mama cyane ku buryo yifuzaga kuzamuraga umwuga we, ariko kuko udatana n’imikorere y’imyuka mibi n’abadayimoni, byabaye ibintu bigoye cyane, kuko mama atigeze yemera na hato kuzakorera ayo mashitani. Bityo rero , murumva ko nyuma yo gupfa kwe, impano ye yagombaga guhita izima burundu nta yindi nshibu itegerejwe…
IGICE CYA GATANU
Papa yitwa KABAHIZI Sylvestre, ni umunyarwanda, uvuka mu karere ka KINIHIRA umurenge wa BUGERERA akagali ka RUKORE ho muri TUMBA ya BYUMBA.
Uyu we yavutse taliki 03/03/1945 avukira aho maze kubabwira, yiga amashuri abanza mu kigo cy’amashuri cy’aho i RUKORE, hanyuma akomereza ayisumbuye mu kigo cyitiriwe KRISTU UMWAMI cy’i NYANZA (collège christ-roi de nyanza) i Butare, mu ishami ry’indimi z’ikiratini ikigiriki n’izindi zari zigezweho icyo gihe.
Yarangije ari umuhanga cyane, ariko ntiyabasha gukomeza amashuri (universités) kubera ko yaje kurwara. Byatumye ahitamo kwishakira akazi, akomeza ubuzima busanzwe . yahawe umwanya w’ububitsi muri Hotel des diplômates ubu isigaye yitwa ‘intercontinental’, akora mu by’ubukerarugendo, akora muri minitrap hanyuma muri MINIPLAN ari yo yaje kwitwa MINECOFIN.
IGICE CYA GATANDATU
Papa yarangije kwiga mu gihe kibi, cyaranzwe n’abanyeshyari barogaga abana barangije amashuri n’abayageze kure, bituma agira ubwoba, ajya kuraguza, ngo ahari yabona intsinzi y’abo bagome n’ubwo bugambanyi bwose butahwemaga kumuhahamura.
Yaje kubwirwa ko mbere yo kubona amahoro agomba kuzarongora umukobwa uvuka ku mupfumu, ngo ni bwo azagira amahoro da ! Maze arashogoshera no kwa nyogokuru, asanga mama yari akiri muto, noneho bibanza kumugora ariko nyuma aza kubigeraho baramumushyingira…
Byakomeje kuba ibibazo ku buryo babategetse kujya baterekera bakanabandwa kugira ngo amahoro yabo asagambe, ariko kuko nta kibi gihishwa iteka, Imana yaje kubereka kandi ko ari yo igenera umuntu wese ubuzima agomba kubaho uko yabigenza kose.
Burya koko ngo kubaha UWITEKA ni bwo bwenge, kandi kuva mu byaha ni ko kujijuka : papa yakomeje gushakisha atyo, ariko nta mahoro na make byamuhesheje, kuko nyuma yaho yaje gusara, bamujyana kumuvuriza mu bitaro byita ku barwayi barwaye indwara zo mu mutwe by’i NDERA ari byo byitwa CARAES.
Ndababwira nti : « hahirwa umuntu udakurikiza imigambi y’ababi, ntahagarare mu nzira y’abanyabyaha, ntiyicarane n’abakobanyi, kandi n’Uwiteka ntamubare ho ibicumuro, kuko agaragara yejejwe n’amaraso ya YESU KRISTO umwana w’intama w’Imana ».
Byaje kugera aho arakira asubira mu buzima busanzwe, ariko akajya afata imiti yo gutuma asinzira neza, kuko abantu nk’abo ibitotsi byabo bihora ari ibyo kwingingwa…
Papa yabayeho ari umuntu ukunda ibintu bijyanye n’ubusinzi n’uburaya kandi akaba umuntu ukunda gusesagura abitewe n’uko yabaga yasinze nyine. Hanyuma rero yaje gushakira iwabo muri RUKORE , hanyuma we na mama baza kwimukira i Kigali, ari na ho bakomeje kugira amazu kugeza ubu.
Ndashimira Imana yabarinze muri ibyo byago byose, kandi nanjye ikaba yarandinze, kuko n’ubu ari yo ikindagije ukuboko kwayo gukomeye, kandi kuzira amakemwa.
IGICE CYA KARINDWI
Ku italiki ya 25 kamena 1981 ni bwo navutse, mvukira mu bitaro bikuru by’umujyi wa Kigali ubu byitwa CHU/CHK. Bityo rero, nk’uko Imana yabishatse, nanjye mbaho ubwo.
Ahagana mu mwaka w’1980, papa na mama babaga ku Muhima wa Kigali y’umujyi, kandi bari bifashije, kuko nta cyo twigeze tubura, gusa igikuru ni uko Imana bizeraga ari yo ykomeje kuturagiza ukuboko kwayo kuzira ubugome. Hashize imyaka ibiri mvutse, bagiye kuba hafi y’aho bita i Kabuga, ho mu ntara ya Kigali-ngali, komini Bicumbi, segiteri Muyumbu, selire Gituza. Noneho bahatura imyaka igeza mu 1987 namwe murayumva. Namenye ubwenge nsanga nkurikira abandi bana batanu, ni ukuvuga ko ubwo nari bucura, iwacu twari abavandimwe batandatu. Noneho hanyuma yanjye havutse abandi bana batanu, (n’ubwo bwose hari n’izindi nda ebyiri zavuyemo), ni cyo gituma nkunda kubwira abantu benshi ko navutse hagati na hagati. Mbese ndi uwa gatandatu mu bana cumi n’umwe.
Ubu nandika ibingibi, umwe ni we wapfuye, (uwa cumi), abandi twese turiho (10). Hano hari urutonde rwacu nk’uko dukurikirana mu myaka ukurikije n’igihe twavukiye:
BENE KABAHIZI SYLVESTRE NA NYIRABAKARANI CECILE NI ABA:
AKIMPAYE Emmanuel
MUSHIMIYIMANA Marie Laetitia
UWANYIRIGIRA Jacqueline
NGARUKIYIMANA Sylvie
NIYITEGEKA Augustin (Uyu ni we wanyise « PETIT »nkimara kuvuka).
TUYISENGE Sylvestre
MURAGIJEMARIYA Béatha
UWAYEZU Philémon
UWIMBABAZI Olive
KUBWIMANA Christian
TURABUMUKIZA Ezéchiel
…YESU ASHIMWE CYANE !…
IGICE CYA MUNANI :1985
Namenye ubwenge mu 1985 mfite imyaka ine gusa, ni bwo nibuka ko twabaga ahongaho ku Muyumbu, maze rero ku bw’ubukubaganyi nagiraga, hari agakobwa twari duturanye kitwaga YANKURIJE tukajya dukunda gusambana, noneho ku bw’iyo ngeso yari akarande, biza kugeza ubwo katari kakibasha kwigenzura, navuga nti : »Tujye gukora bya bindi, kagahita kemera. »
Ntibyaciriye aho kuko na nyuma y’ibyo nashidutse nafashe mushiki wanjye, noneho baramumfatana, mushiki wanjye witwa MUSHIMIYIMANA M. Laétitia aratuvumbura ; twari turi mu cyumba, twihishe mu mwenda wa matora, adusangamo aradufata, araturega, noneho biba bimbanye bibi.
Ubwo nyine nahise nkuka umutima, maze mama aramfata, afata igitsina cyanjye akirambika ku ibaraza agikubitisha akanyafu kugeza ubwo natangiye kumusaba imbabazi, nti : « mbabarira sinzongera !», noneho mushiki wanjye uwo we bamukubita ku kibuno gusa.
Kuva ubwo menya ko gusambana n’uwo mufitanye isano rya bugufi ari bibi.
Muri icyo gihe, hari umukobwa witwaga NYIRAMUGISHA Odette, yari umuturanyi wacu, ari mu kigero cy’ubwangavu, noneho yarankundaga cyane, kuko namushimishaga, nkajya kumucira imyembe ku muturanyi wacu witwaga Mahina, icyo gihe uwo Nyiramugisha yari incuti ya Mushimiyimana wacu.
IGICE CYA CYENDA 1986
Nabayeho ndi umwana watwawe n’ubusambanyi cyane, noneho nza kugeza ubwo nagiye ahantu mu baturanyi habaye umunsi mukuru w’umwana wabo wari wabatijwe mu gatulika, ndamushukashuka, mumanukana mu murima w’iwaba w’imyumbati, twisasira ibibabi by’ibimera n’igitenge yari yambaye, ni uko… …
Biratangaje kujya kubwira umuntu wabatijwe, amaze guhabwa amasakaramentu ye, akemera kujya mu mafuti nk’ayo. Koko umubiri urarushya, ariko umuntu abasha kuwutegeka, kuko nta n’umwe wavutse Imana itahaye uburenganzira bwo kwihitiramo icyiza n’ikibi, kandi ubuzima burakomeza….
Naho ku by’ubwo buryo bwanjye nabagaho, byo ni karande yari yaranyiyokamiye, murumva namwe ko na papa yakundaga abagore cyane. Burya rero ,mu buzima uzahura na bwo bwose ujye wirinda guhemuka, kwaya, kwiyandarika n’ibindi bibi nk’ibyo, kuko bigira ingaruka zikomeye zikanagera ku rubyaro rwawe rwose.
IGICE CYA CUMI 1987
Muri uyu mwaka, ni bwo hari hamaze kuvuka murumuna wanjye witwa Filimoni, na bashiki banye bitwa Beyata na Oliva, ariko icyo gihe Oliva yari agahinja, ni bwo twavuye ku Muyumbu tugaruka iKigali, muri komini Nyarugenge, segiteri Muhima, turahatura.
Aha ho twahabaye igihe kirekire cyane, kuko twakomeje kuhaba kugeza ubwo papa yaherewe pansiyo, kandi n’ubu turacyahafite amazu.
Twatuye aho bamwe bakunze kwita Lafurasheri ( Quartier La fraîcheur), hari ahagana muri Nzeli 1987, mpita njya gutangira mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza, ku kigo cy’amashuri cyitiriwe umuryango mutagatifu (ECOLE PRIMAIRE DE LA SAINTE FAMILLE).
Natangiye kwiga ndi umuhanga, nshaka kumenya cyane, kuko n’ubundi nakundaga gukurikirana ibintu n’ibindi, kandi icyo gihe papa na mama bari abagatulika, bakajya gusengera aho hantu hari kiliziya yitiriwe umuryango mutagatifu, (Eglise Catholique de la Sainte famille)
Bityo nanjye nkura nzi ko Ndi umugatolika ku bw’ababyeyi banjyanagayo, mbese nta rindi dini nari nzi ko ribaho.
Mu minsi mikuru y’umwaka ari yo ya Noheli, navuye kwiga nsanga ab’imuhira bimutse, noneho biranyobera, ariko kuko nari nzi neza aho bimukiye, nari narahajyanye na papa, ariko ntazi ko iyo nzu ari iye, noneho, nza kumanuka nerekezayo, ntabyizeye neza, nsanga ari uko bimeze, ndishima cyane.
IGICE CYA CUMI NA KIMWE 1987 USHIRA
Icyo gihe ni bwo namenyanye n’umukobwa umwe wo mu baturanyi bacu, noneho nkajya mwoshyoshya, nawe turasambana, mbega akaga…. Ni akumiro ku mwana w’imyaka itandatu gusa. Kubera ko mama yari umugatulika cyane, yakundaga kuvuga ishapure, akanakunda bikiramaliya cyane, ku buryo yari yaranamwitiriye umukobwa we wa 7 yavugaga kandi ko uwo mwana yavutse asa na Maliya kuko igihe yavutsemo ari na cyo mama yabayemo abonekerwa, ba bandi bavugaga ko babonekerwa na Bikira maliya i Kibeho. Ubwo rero yerejwe gukorera Imana, akomeza kubaho atyo kugeza ubwo yaje kubera umurokore, wo mu idini ry’abapentekosti (ADEPR : Association des Eglises de Pentecôte du Rwanda).
IGICE CYA CUMI NA BIBIRI 1988
Muri uyu mwaka ni bwo natangiye kumenya n’akamaro ko kwiga, noneho ndajya ku ishuri ntijana, ni nabwo namenyanye n’abakobwa bamwe bo ku Muhima, ntangira kubonamo incuti zo gusambanya. Hanyuma y’ibyo nasambanye n’umukobwa umwe mu bo twari duturanye; twari twagiye gukina ibyo kwihishana, twihisha hamwe, ni uko ndamushukashuka arayemerera turabikora, hari nko mu ma saa moya z’ijoro kandi nta bantu benshi bacaga hafi y’aho twari twihishe.
Ubuzima bwarakomeje nk’uko bisanzwe, noneho nza no kumenyana n’abandi bana benshi mu bo twiganaga, ariko nta bucuti nigeze ngirana n’abakobwa twiganye amashuri abanza (primaire).
Nahise njya mu mwaka wa kabiri, noneho ubuzima butangira kugira ireme, kuko nari ntangiye gufunguka mu mutwe, ntangiye kumenya neza kubara, gusoma no kwandika, biranshimisha cyane ndi kwiga gusoma utugani n’udukuru n’utundi tuntu two mu wa mbere...
IGICE CYA CUMI NA BITATU 1989
Ubwo ni bwo natangiye mu mwaka wa gatatu, kuko imyaka y’amashuri yatangiraga mu kwezi kwa cyenda, bityo nkomeza kwiga. Byagiye bikomeza kumerera neza kuko iwacu twari abakire tumerewe neza, kandi nta kibazo nagiraga ngo mama abure kugikemura iyo yabaga abifitiye ubushobozi. Yarankundaga cyane (kandi n’ubu aracyankunda), kuko ari we watumye banyita izina rimwe n’irya papa, yari yabyiganyeho na papa kugira ngo banyite iryo zina, gusa icyatumye barinyita sinakimenya, ariko ndakeka ko kikinkurikirana kugeza ubu, ariko mu izina rya YESU nta cyo nzaba, kuko kuva ubu nzamukorera wenyine.
Muri icyo gihe nigeze kuba mu Muhima ndi kumwe na mubyara wanjye witwa MUNYABAGISHA Jonathan, ambuza kujya mu muhanda nanga kumwumvira, noneho bituma mbona ikintu kidasanzwe: Nabonye abanyeshuri b’abakobwa bo ku Muhima bavuye kwiga baganira, noneho mbona umwe yarangaye cyane ngiye kubona mbona idayihatsu yamuturukaga imbere igenda kinyumanyuma iramuhitanye, iramugonga, imukandagira mu nda, ahita apfa ubwo, noneho arambwira ati: “ Ca aha wa gicucu we, dore abandi bana nkawe imodoka zirimo kubagonga, nawe ukaguma mu muhanda nta n’isoni ufite?” ni ko guhita njya mu rugo niruka. Ibyo na byo byansigiye isomo, uretse nyine ko abana tuba tutumva neza, kuko utubwira ibyo dukora ari na we uba azi ibibi aturinda, kandi akaba anabisobanukiwe neza.
IGICE CYA CUMI NA BINE 1990
Muri icyo gihe nari umwana utangiye guca akenge, ntangira kubona ko byose bishoboka, ariko nyine ya ngeso y’ubusambanyi ntiyihishire, kuko icyo gihe bwo nabeshyaga abana ko tugiye gukina iby’abana, ni uko,... noneho ...
Muri icyo gihe nigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza ku kigo navuze haruguru, bityo rero nkumva ubuzima bwose ari tayali kandi nizeraga Imana n’ubwo nakoraga ibyo bibi byose, umwami wacu YESU Kristo yarabyihanganiye.
Ubwo mpita nifuza gukomeza kwizera (Imana ya mama) kugira ngo nshimishe mama, ariko naribeshyaga, kuko naje kubona ko kwizera Imana bitagombera igitsure cy’ababyeyi uko baba bameze kose, ubushake bw’umuntu ku giti cye buba ari ingenzi.
Ku italiki ya 9/10/1990 ni bwo Papa Yohani Pawulo Wa kabiri yari ari mu Rwanda, njyewe na mukuru wanjye nkurikira tujya kumureba kuri stade régional y’i Nyamirambo, ntibatwemerera kwinjira kuko twari abana, ariko tukabona abantu basohoka muri stade bafite amafoto n’amashusho ariho, bakatubwira bati: “dore nguyu, ntimugire ikibazo ni uku asa twamwiboneye”.
Njye na mukuru wanjye nkurikira (witwa NIYITEGEKA Augustin ) turataha, ubwo hari nka saa moya z’ijoro, tujya i muhira, tuganira ku byerekeye gukorera Imana. Ubwo ariko nta mwanzuro twafashe, kuko twari abana nyine, ariko tukavuga tuti: “Ibyo ari byo byose gukorera Imana ni byiza; reka natwe dusenge, dutangire twinginge Imana izaduhindure abakozi bayo tuzabone ijuru, n’ubugingo buhoraho”.
Ni bwo twatangiraga gusenga, turasenga, turasenga.... tugeza ubwo dutangira gusengana ijwi ryigiye hejuru, ariko kuko twari abana nyine, numvaga nta ntego ifatika dufite, turinginga turatitiriza cyane, tubaza Imana niba itwumva kandi niba itwitayeho, turasenga kabisa bishyira kera...
Byageze ubwo dutangira gusengana amajwi y’umubabaro ateye ejuru, turarira cyane nk’abakubiswe, tukavuga tuti : “Aya marira Mana, aya marira turize, wenda kera nituba bakuru tuzakuvaho, none tubabarire, aya marira uzayatwibukireho, uturwaneho; tuzagire iherezo ryiza tubone ijuru...
Byageze ubwo dutangira gusengana amajwi y’umubabaro ateye ejuru, turarira cyane nk’abakubiswe, tukavuga tuti : “Aya marira Mana, aya marira turize, wenda kera nituba bakuru tuzakuvaho, none tubabarire, aya marira uzayatwibukireho, uturwaneho; tuzagire iherezo ryiza tubone ijuru...
Ni koko UWITEKA yumva no gusenga kw’abana bato, kuko nibuka neza ko icyo gihe twari tukiri bato mu gihagararo no mu myaka, kandi koko birumvikana, kuko mukuru wanjye yavutse mu 1979 njyewe mvuka taliki 25/6/1981, ariko n’ubwo byari bimeze bityo, ntibyambuzaga kumurusha kuba mubi mu byerekeranye no gukora ibyaha.
Nakomeje kubaho ntyo, ariko nyine numva ko ari bwo buzima bwiza bubaho bwonyine, ariko nyine naribeshyaga nk’uko namwe mubyumva.
IGICE CYA CUMI NA BITANU 1991
Muri uyu mwaka nagiye mu wa gatatu nkomeza kwiga nshishikaye, ariko nyine nkabona ko ibintu bishobora kuzahinduka kuko nakuraga nigira ejuru, bityo nkabana neabandi bantu bazi ubwenge, nanjye nkamenyeraho.
Muri icyo gihe hari hamaze gutera intambara mu gihugu (y’urugamba {rw’abana b’u Rwanda} mu kwibohoza ubutegetsi bw’igitugu), ni nabwo rero nabashije kubona impunzi zaturukaga i Nyacyonga, nkabona ari abantu bo kubabarirwa, kandi bateye impuhwe, sinabashaga kwiyumvisha ko hari icyago cyangeraho ndi kumwe na Papa na Mama. Muri urwo ruvangitirane rwo kwitiranya ibintu, naje gusobanukirwa yuko Imana ari yo igena byose, ikagabira uwo ishaka, ikareka undi ibyago bikamugeraho, ariko akenshi iba ishaka kubyihesherezamo icyubahiro cyayo.
Ni koko, ubuzima burakomeza uko byamera kose umuntu usenga ntabura uko Imana imuhesha amahoro n’umutuzo byo mu mutima, kandi bikanatera umubiri we gucya no kugubwa neza mu buryo bwa roho. Ijambo ry’Imana riravuga ngo : « Kora neza ugifite uburyo ».
Muri icyo gihe twari dutuye mu Muhima, natangiye kujya njyana n’abandi bana kuzerera no guhiga inyoni ; twabangaga amatopita tukajya kuzirasa tukazotsa, tukazirya !
Usibye n’ibyo kandi, twakoraga udukino dutandukanye ; nko kwihishana, no gupota, n’ubute, n’amakarita y’ibihugu, n’utundi… nguko uko narushagaho kuba ikirara, nkumva ko ababyeyi banjye bampatira kujya mu idini rya Pentekoti.
IGICE CYA CUMI NA BITANDATU 1992
Muri icyo gihe nagiye mu mwaka wa kane w’amashuri abanza ku kigo navuze haruguru, nkomeza kuba umwana wumva vuba icyo ababyeyi bamuhana, ariko gushyira mu bikorwa bikaba ingume. Ni uko byakomeje kugenda kurinda ubwo nageze aho batagishobora kunkurikirana, ahubwo bakangira inama gusa ubundi bakanyihanangiriza bati : «Nutatwumvira uzicuza, uwanze kumvira Se na Nyina yumvira ijeri ».
Nta bintu byinshi nibuka mu byambayeho icyo gihe, ariko ntimurambirwe kuntega amatwi, ibyiza biri inyuma …
Nta gushidikanya ko ubuzima bugikomeje, kandi umwuka w'UWITEKA ari wo utuma duhumeka, tukamenyeraho ko ubugingo bwacu bukiri buzima.
IGICE CYA CUMI NA BIRINDWI 1993
Iki gihe ni cyo cyari igihe cy'amashyaka menshi, mu bya politiki ibinu byari bishyushye cyane, kandi nta gushidikanya ko imimerere y'ubuzima bw'icyo gihe yagombaga kugira ingaruka zikomeye ku bana bose bari mu kigero cyanjye. Natangiye kumva ko intambara ari nk'umukino w'abasirikare, nkanibwira ko nshobora gukora akantu gashimishije mu buryo bwo guhanga no kuvumbura.
Ni bwo natangiye kwifuza gutunga akagare k'abana, ariko kuko mu rugo batari babyitayeho, kandi nifitiye amashyushyu, ni bwo natekereje ukuntu nakwigana abakora ibitogotogo (ibihwerahwere cyangwa se amacugutu).
Bamwe mu bo twiganaga batangiye kunyita umusazi, ubwo nyine namanukaga aho twitaga kuri SOFERWA nahoreye nk'umusazi koko... ubwo kandi ni na bwo natangiye gutekereza ibyo kuba umuhanga mu ishuri, kuko muri icyo gihe nabaye uwa kabiri mu gihembwe cya mbere, nkongera kuba uwa mbere mu gihembwe cya kabiri, icya gatatu no mu mwaka wose.
IGICE CYA CUMI N'UMUNANI 1994
Muri iki gihe nakomeje iby'icyo gitogotogo, noneho hiyongeraho n'undi mukino wo kwinyereza ku nkweto z'amapine, ni uko ntangira kujya nshunguka mu muhanda nk'abarasita b'icyo gihe, ni uko nkomeza kwiberaho ntyo,nk'aho iyi si y'Imana yambanye akumba gato nisanzuyemo...
Ni bwo natangiye mu mwaka wa gatandatu w'amashuri abanza, kuri Ecole Primaire de la Sainte Famille, nk'uko nari nabivuze, nta kibazo nigeze ngira ku bw'imibereho yo mu rugo; kuko mu rugo nta kintu na kimwe twari tubuze:
Papa yakoraga muri MINIPLAN, mama agacuruza rimwe na rimwe. Ariko nyine, nta cyo twari tubaye, kuko nta cyo twari tubuze. Twiberagaho gikire, ni uko nkumva ko papa ari we muhatari wize, nkumva nta na rimwe yabura amafaranga, nkumva kandi nta kintu nzamuburana, kuko narebaga bugufi. Bajya bavuga ngo imibereho mibi yigisha ubwenge, icyo gihe cyabaye igihe cyiza, ariko si cyose kuko muri mata hateye intambara nanjye ikangiraho ingaruka mbi zikomeye (Ni ya ntambara bamwe bakunda kwita iy'itsembabwoko n'itsembatsemba).
IGICE CYA CUMI N'ICYENDA MATA-NYAKANGA 1994
Intambara yatangiye ku italiki 7 mata 1994 ubwo bamwe bavugaga ko nta ugomba gusohoka mu rugo kugeza igihe bazatubwirira. Mbese, hatambukaga itangazo kuri radiyo, kuva mu ma saa mbiri n'igice z'ijoro, babika ko Umuyobozi mukuru w'igihugu yitabye Imana azize abagizi ba nabi batabashije kumenyekana. Ahangaha bavugaga Perezida wa repubulika ari we Général Major Habyarimana Juvénal bamwe hakundaga kwita KINANI. N'ubwo nari mfite imyaka mike, bimwe ndacyabyibuka... Kuko muri icyo gihe twese twari mu rugo, kandi twakomeje kugumana twese.
Twabayeho ubuzima buturuhije cyane, kuko mama yari afite ikibazo cy'uko bamwe bamwitaga umututsikazi kandi bakamwanga bityo bituma natwe nta mahoro tugira kuko nyine ari mama ubwe waturwanagaho; ariko uko biri kose Imana yaraturinze dukomeza ubuzima butari bworoheye abantu muri uwo muziki w'amasasu n'ibibombe bya rutura.
Twaje guhungira muri Zayire mu ntangiriro z'ukwezi kwa Nyakanga...
Ku italiki 4 Nyakanga 1994 ni bwo inkotanyi zafataga umujyi wa Kigali, icyo gihe mu ijoro abantu baraye bahunga tukagira ngo ni ibisanzwe, ariko bamwe mu baturanyi baza kutunyuraho tubabwira ko turi buhunge ni biba ngombwa. Mushiki wanjye witwa Laetitia ni we wahunze muri iryo joro, ariko ntiyatubwira ko agiye, kuko we yajyanye n’umugabo we witwaga BABYARIRAHE Anthère. Nk’uko byagenze abantu baraye bahunga, amamodoka acicikana ku Muhima, ku buryo n’abasirikare baraye bahunga bikatuyobera. Twakomeje kuguma mu nzu naho njye ndavuga nti: “N’ubundi turi buhunge, reka niyambarire nk’ikigori duhunge niteguye.”
Ni ko byagenze koko; narambaye, ntegereza ko twahunga ndaheba. Ni ko kwigira inama yo kubikuramo, nambara bisanzwe, ariko bukeye tubona ko ibintu birimo kugenda bihinduka buhoro buhoro, kuko nta basirikare barinda umujyi twari dusigaranye. Twakomeje kwiberaho muri icyo kigare cy’urujijo, bigeze nka saa tatu za mugitondo habaho piyaje abana basigaye bajya gusahura ibintu abahunze bataye mu isoko, nanjye njyayo nkurayo ibikweto byinshi ntorayo n’amafaranga igihumbi (1.000 Frws) inoti ifunze, nyazanira mama.
Byageze mu ma saa yine, imvura y’urujojo itangira kugwa, ni bwo n’inkotanyi zatangiye kwambuka ikiraro cya Nyabugogo zinjira mu mujyi. Ubwo ni bwo twatangiye kgira ubwoba, noneho twumva ko ibyo guhunga bishoboka, ni bwo twahambiriye utwangushye, niha ibyo gukuramo inkweto nari niyambariye ngo nambare izo mu zo nasahuye, mama ati gira vuba twagiye, nsanga nambaye ibinyurane bidahuje mbikuramo ngendesha ibirenge.
Twanyuze mu Cyahafi, bati hafashwe, twambuka Kimisagara, dukomereza ku irimbi abo mu Gatsata batangira kuturasaho, isasu riza gukubita umwana wari uhetswe mu mugongo ari hepfo yanjye, rimumena umutwe, ringwaho ku itako, ndazenguruka nitura hasi ncika igisebe, ariko ntiryapfumura. Mbibwiye papa abwira mama nawe ariyamira ngo ndapfuye ntarenga aho.
Yarihanganye,arareba papa abonye mpagurutse, ati jya imbere tugende nta cyo ubaye, turakomeza. Twageze imbere aho bita kuri mont Kigali ndasitara ngenda mvirirana ku ino ry’igikumwe. Mu Nzove twahuye n’abapfu, n’abandi inkotanyi zabaze, abo zatwitse, n’izindi ntumbi zatakaye mu muhanda amamodoka akazisyonyora, aho ziri hanepa nka matora, ariko ukabona utwiso ku rutwe rwasyonyotse! Bityo bityo turinda tugera muri Zaïre...
IGICE CYA MAKUMYABIRI Kanama-Nzeli 1994
Kuri ubu bwo twageze muri Zaïre (ubu yitwa Congo RDC) ahantu bita i Goma impunzi barazamburaga, bakaziroga, bakazamagana, ariko Imana yaraturinze. Icyo gihe barandoze ndwara indwara ya kolera (cholera) ndahitwa amazi anshiramo, nsigara meze nk’umuzimu, ariko ku bw’Imana mama asenga, nabonye igitangaza gikomeye, yaransengeye, bampa amazi y’umuceli n’ubufu bw’igikoma bukoroze, ndahembuka banjyanye kwa muganga narerembuye, bakatubwira ngo mwigizeyo uwo mupfu, mama akabumvisha ko ngihumeka, Laetitia aranterura, arampeka, ndamunera, anshyira hasi ngo mpitwe, kandi hari ku nzira, ni uko...
Nagize Imana mbona birakize, nikomereza gukina nk’abandi bana. Twaje kwimukira i Bukavu, tukigera mu bwato tubona murumuna wanjye witwaga KUBWIMANA Christian na we aje adusanga, afite igisheke ari kukirya (ni na cyo nkeka ko bamurogeyemo) tukijya mu cyombo ararwara araremba arahitwa amazi amushiramo, ararerembura, twomotse i Bukavu bamujyana mu bitaro ahita apfa.
Uwo ni we muntu wa mbere wanteye kurira mbabajwe n’uko yapfuye, kuko bagiye kumuhamba hejuru ku musozi mu irimbi tukajyana, sinapfa kwibagirwa amarira narize n’agahinda nagiriye aho hantu. Hanyuma y’ibyo twahungiye ku Nkombo, ni ikirwa kiri hagati mu mazi y’ikiyaga cya Kivu tujya kwa muramu wanjye witwa JOHN. Aha na ho naharwariye impiswi zitwa “macinyamyambi”, ku buryo nahitwaga amaraso n’amazi na bwo bamfataga nk’umupfu, uretse nyine ko nta upfa isaha ye ya nyuma itaragera. Ndibuka kandi ko mukuru wanjye (uw’imfura) yajyaga ancukurira utwobo two kunnyamo; kugeza ubwo yatangiye gucukura (rwihishwa) umwobo munini wo kuzampambamo.
Iyo na yo narayikize, ubuzima burakomeza, duhungira mu nkambi ya ADDI Kivu, yari hafi y’iyitwa Kashusha muri Zaïre, tumarayo igihe gito tugaruka mu RWANDA ducyuwe na mukuru wacu w’imfura (AKIMPAYE Emmanuel) kuko yabanje kuza kureba ko iwacu hongeye kugendwa.
IGICE CYA MAKUMYABIRI NA KIMWE Nzeli-Ukuboza 2004
Ubu bwo twasanze amashuri abura iminsi ibiri ngo atangire, kuko twaje ku italiki 23/9/2004 agatangira kuri 25 , ubwo mpita nsubira mu ishuri aho nigaga, nkomeza igihembwe cya gatatu cya 6ème ndangizanya umwanya wa kabiri mu gihembwe, nsinda n’ikizami cya Leta ku manota 90%.
IGICE CYA MAKUMYABIRI NA BIBIRI 1995.
Iki gihe nari mu biruhuko, kuko ikizami cya Leta cyari kitarakosorwa, bityo rero tumara umwaka wose dutegereje. Ni bwo nagiye kubana na mushiki wanjye witwa UWANYIRIGIRA Jaqueline, hari umukobwa twahamenyaniye, ni uko…
Iki gihe nabanje gukundana n’umukobwa bitaga Shangazi, ariko yandushaga imyaka n’ikivumbuko ariko ntitwakomezanyije, kuko hari undi mukobwa witwa KAKUZE Liliane waje kumukuramo kandi bari incuti cyane. Twakomeje kuba incuti kugeza taliki ya 12/5/1995 ndaye ndi bubatizwe muri ADEPR. Namusezeyeho mubwira ko uburyo tubanyemo atari bwiza imbere y’Imana, ko tugomba gutandukana ariko atari ku mubiri ; ahubwo ari ku mutima. Nabimubwiye mu kabwibwi, hari nka saa moya z’ijoro, ahita yijima mu maso.
Dukomereje ku byambayeho mu 1995 ubwo nari incuti na Kakuze Liliane twitaga Duduki, uwo nyine akaba yarankundaga byasaze, ariko tuza gutandukanywa n’uko nendaga kubatizwa muri A.D.E.P.R muhima yasigaranye agahinda kenshi cyane.
Hanyuma y’ibyo, nabanye na mwene wacu umwe, nawe nza kumwubikira nijoro turaryamana, biba no mu ijoro ryakurikiyeho, kuko hari hashize ukwezi kumwe mbatijwe, kuva ubwo ububyutse nari mfite buragabanuka cyane, nsigara nibaza ukuntu bizagenda, biranyobera. Icyo gihe twari tukiri mu biruhuko birebire, ni uko ndihangana nkajya gusenga ariko numva umutima umpondagura.
Ni uko Imana iza kudutandukanya, nanjye nkomeza kuba kwa mushiki wanjye, ubuzima burakomeza… naje kurwara malariya y’igikatu, ngira ngo irampitana, ariko ndihangana ndasenga, kuko Imana ikunda abantu bose, irankiza ndayishimira. Mu mpera z’uyu mwaka ni bwo twagiye gutangira amashuri yisumbuye, nari natsinze ikizami cya Leta ku manota 90% banyohereza kwiga mu kigo cyitwa Lycee de Kigali mu Rugunga.
IGICE CYA MAKUMYABIRI NA BITATU 1996
Nari natangiye kwiga muri Segonderi (amashuri yisumbuye) bityo nkumva ko ntangiye gukura, ntangira kureka gukina biye no guhiga inyoni, nkikundira gusenga Imana ariko byo gukurura nyine kubera ko numvaga nihoranira irari ridakira, ariko nkagira ubwoba nibwira ko umunsi umwe Imana izampana (ikankubita ikinyafu).
Natangiye kumenyana n’abana b’abakire, ni ubwa mbere… hanyuma menyanirayo n’umwana witwaga Alfred, yari afite agakinisho kitwa « Nintendo Game BoyT M »
Ndakamukodesha, nkajyana mu rugo ndagacokozaaa nza kumenya kugakina neza, ni akantu kajya kumera nk’akamashini kabara, ariko kakagira ibintu by’amashusho bikabamo, bisimbuka bigakina, harimo n’umuziki, hariho n’amabuto abikoresha bikiruka, bigasimbuka, bikarasa… mu gifaransa bakita (Jeu éléctronique) ni uko birakomeza, nifuza kugakina kugeza ubwo nabimenyeye. Ubundi kajyamo kaseti ntoya ijya kungana n’igisuguti cy’abana, ariko yo ikoze nk’agatafari gato, ikaba ifite izina riyitandukanya n’andi nka yo (ni ukuvuga ko iyo ubonye indi, n’umukino urahinduka (gutwara imodoka, kubaka amatafari, kurwana, gusubiza ibibazo, kunyura mu kaga, gushaka inzira, kurushanwa, n’ibindi…) iyo kaseti yo yitwaga TINY TONY ni ukuvuga akanyoni gato. Narayikinnye ndayitsinda, numva ari ibitangaza.
Mu kwa gatandatu k’uwo mwaka iwacu haje kuba umukobwa witwaga Ingabire, yaje aje kwaka akazi k’ubuyaya nawe nza kumwubikira nijoro turaryamana murangirizamo ! bwari ubwa mbere ! ariko habuzeho gato nkababuka igitsina. Burya koko agapfa kaburiwe ni impongo ; kuko n’ubwo nakoraga ibyo byose ; mama ntiyahwemaga kunyumvisha ububi bw’icyaha cy’ubusambanyi n’ubwo nari narirunduriye mu buhehesi.
Bwakeye njya mu rusengero rw’ahitwa Kiruhura ; icyo gihe hari hakiri urusengero rukoze muri shitingi (bakiri mu mushinga wo kuzahubaka) ni ubwa mbere nari mpageze, barandondora, bahamagaye abihana ; abasinzi, abasambanyi, abarozi, abajura, nanjye ndagenda ariko nkumva mfite akantu nterwa n’isonio z’ibyo naraye nkoze, ariko nahavuye numva norohewe mo gake. Koko Ijambo ry’Imana riravuga ngo : « nimungarukira nzabagarukira, nimuhindukire mureke inzira mbi. Kuki mwarinda gupfa mupfiriye mu byaha bibi bibashuka ? »
Ni uko kuva ubwo nabona uwo mukobwa ngatinya kumureba mu maso, numva mfite isoni, ariko we nkabona nta cyo abyitayeho, nk’aho nta cyabaye. Mu mpera z’uyu mwaka nakundanye n’umukobwa twiganaga, mugihe ubucuti bwari butangiye gukomera, aza kujya kubyarira ahantu kure nta kintu mbiziho, dusa n’abatandukanyeho gato, avuyeyo arasibira, ariko birashira. Ansobanurira uburyo yahohotewe numva birambabaje, sinigeze mwanga, n’ubu tubanye neza bisanzwe, yarakijijwe. Icyantangaje ni uko niyandayanze nkamubwiriza ubutumwa bwiza muri ibyo bihe, n’ubwo asa n’uwabyibagiwe, ariko aracyandeba neza. (uwagira incuti ; yagira iyo mu nzu y’Imana.
IGICE CYA MAKUMYABIRI NA BINE 1997
Naje kujya mu mwaka wa Kabiri. Iki gihe nari ndwaye ibisebe mu mutwe byanindagamo amashyira, ku buryo bakekaga ko ari inzibyi, twashyizeho imiti ishoboka birananirana, bigera aho mama acika intege anjyana kumvuza mu bavuzi ba kinyarwanda, bamubwira kuzambaburiraho uruhu rw’inzibyi, aranga ati : « ubwo bupfumu sinabugirira ku mwana wanjye, Imana nitamukiza azipfire nta kundi ».
Uretse ko natsindwaga imibare ; ubundi narageragezaga, sinasibiye. Ni uko kuko papa yakoraga muri MINIPLAN sinagiraga ikibazo na kimwe kijyanye n’imibereho, kuko yampaga ibyo nakeneraga byose. Erega Imana iratuzi kugeza n’aho iduha ibyo dukenera byose tutari beza !
Nakomeje gukunda ka gakino byasaze. Muri uyu mwaka ni bwo namenyanye n’umuhungu witwa KAMANZI Jean Yves, ni we wanteraga inkunga yo kubona amakaseti yako kuko nawe yaje kukagura, yampaga amafaranga nkajya kudushaka, bityo twakinanye twinshi (super mario land, super marioland 2, home alone, world cup 1994, the castle vania adventure na ‘batman forever’ yakinaga mission yo kurwana bya Kung-Fu irimo ubuhanga buhanitse). Ibi byose byamfashaga gufungurira ubwenge mu byerekeye ibyuma bikoresha amashanyarazi (electronical logic).
IGICE CYA MAKUMYABIRI NA BITANU 1998
Ngeze mu wa gatatu nibukaga ahantu nagiye mu imurikagurisha rya cumi na gatanu ryagereye aho muri Lyce De Kigali « LDK - ESR » (Ecole Sécondaire de Rugunga) nkabona aho umuntu akina jeu elecronique kuri ordinateur, bityo iyo nacaga ku kazi aho papa yakoraga, nahabonaga computers z’akazi, nkamubaza nti : « ariko hano ntihabano umukino w’abana ? » akansubiza ko ubamo, ariko ko atazi kubishyiramo, ngo abona abandi babikina, ngo ntabizi. Namubajije niba ashobora kundeka nkabyiga, ati : ‘gusa niba wumva ko wabishobora, uzagerageze nzagufasha ku byerekeranye n’ubusobanuro bw’amagambo akenerwa mu kuzikoresha, njyeweho sinabyize neza kuko ndwaye amaso (vocabulaire na logique des termes) kandi ujye uza mu masaha ya nyuma y’akazi dukorane kuko bakubonyeho kare babibona nabi.
Zari mudasobwa eshatu iyo nigiye ku yitwa Compaq Presario ( Minitour) ifite Windows 95. Yampaye ibitabo na classeur y’amakaseti ayikoresha (disc compact) ntangira kuvumbura….
Sinzibagirwa CD yitwa « Encarta 96 encyclopedia » yari irimo ibintu by’ubwenge binyuranye, birimo n’ibyo twigaga mu ishuli, kuko yamfashaga cyane mu kwiyibutsa bimwe mu byo twigaga, ikananyungura ubundi bumenyi. Koko ibyo nashakaga naje kubigeraho : Izo jeux-video nifuzaga naje kuzibonamo, n’ibindi byinshi, nahubukaga mu ishuli nkazamuka niruka, nkagera kuri Miniplan saa kumi n’imwe zuzuye ngasanga abakozi ba nyuma bari gutaha ; ngahita ninjira mu biro bya Papa, noneho akampa uruhushya rwo kwatsa imashini, ngahita ntagira kumubaza utubazo tujyanye n’amagambo yanditsemo.
Nguko rero uko natangiye kwiga informatique, niyigisha ntyo gukoresha ibyuma kabuhariwe mu kubara ; niyigisha no kubyandikisha. Ahari wenda ni Imana yanyihereye iyo mpano yo kwitegereza no kwigana, no kwiyigisha utuntu mbonana abandi, kandi abo mbibwiye bose bambwira ko bitangaje.
Mu mpera z’uyu mwaka nagiye kwiga mu kigo cy’amashuri cyitwa Lycée Notre Damme de Citeaux ntangira kwiga mu wa kane ; mu ishami ry’ubucuruzi n’ubucungamali « Commerce et Comptabilité ». Aha ni na ho namenyaniye n’umukobwa witwa UWANTEGE Solange w’umurokore cyane… nakundanye n’umukobwa umwe witwaga ABIZERA Rosine, n’undi witwaga UWERA Odette twicaranaga…
Nahimbaga imivugo y’urukundo, nkayizana mu ishuli abanyeshuli bakayishimira ; hanyuma haza kuba irushanwa ryo guhimba umuvugo, banshishikariza kurijyamo. Nahimbye umuvugo mu ma saa saba tuvuye kurya, mpita nywandika ndawohereza, utsindira umwanya wa kabiri mu bigo by’amashuli yisumbuye byo mu mujyi wa Kigali. Witwaga ngo « ISI NI AMIZERO YACU TUYIBUNGABUNGE » ubwo bampembye ibihumbi mirongo itandatu mbiherezwa na Minisitiri w’Intebe (RWIGEMA Pierre Céléstin). Bwari ubwa mbere mfata amafaranga angana atyo mu ntoki zanjye, kandi nayatanzemo icya cumi mu Rusengero rw’iwacu (ADEPR-MUHIMA).
IGICE CYA MAKUMYABIRI NA BITANDATU 1999
Muri uyu mwaka urukundo nari mfitanye na Rosine rwaje gukomera, ku buryo numvaga rwenda kunsaza : ni bwo nigiriye inama yo kwandika igitabo nise « URUKUNDO NYARWO » cy’amapaji 40. Cyari kigizwe n’inyandiko y’ikaramu y’umukara mu mukono wanjye ubwanjye, ariko uburyo nabivuzemo, bwarakaje uwo mukobwa ku buryo yankubise urushyi ku itama ry’ibumoso aranyiyama aranyihanangiriza cyane ngo mwikure mu bitekerezo ; ariko na n’ubu sindamwibagirwa kuko hari ubwo duhurira mu mujyi nkamusuhuza (Sinamucaho namubonye !).
Abanyeshuli baranserereje, bakanshuka ngo mukubite nikure mu isoni, ariko narebaaa… nkabona ari bibi kuko byarushaho kumbana birebire ; nanatekereza urukundo namukundaga, nkabona ntabona aho nkubita, kandi nkumva nta n’imbaraga zabimbashisha… ni ko kubabwira nti : « Mumwihorere ; ari mu kuri, ariko namara gucururuka azabyicuza ». Ni nako byagenze kandi, urukundo rwacu rurakomeza…
Byageze mu gihembwe cya kabiri nandika akandi gatabo binganya amapaji nkita « IRAKAZE » ko kavuga ku byerekeye urukundo na SIDA, uburyo ikaze, n’uburyo yahitanye abantu bamwe bari barananiwe kwifata mu bo twari tuziranye twari incuti (ariko nyine byari inkuru y’impimbano). Hari umuturanyi wasomye iyo nkuru arambwira ngo njye nitondera ibyo nandika, kuko umuntu wiha kwamagana Sida ari yo imwiyicira !.
Ni nabwo nagiye mu mwaka wa gatanu nigana n’umuhungu witwa MUHIRE Dismas n’undi witwaga MUTARAMBIRWA Ildephonse twicaranaga. Icyo gihe twigiraga mu kazu k’imbaho twitaga ‘Cabane’. Barankundaga cyane, ku buryo bangiraga inama z’uko nakwitwara ngo ntazaba imbwa, kandi batumye mba Sérieux ku buryo nari ntangiye guhindura imyitwarire. Icyambabaje ni uko MUHIRE yaje gusibira, tukimuka tukamusiga, ariko ntitwaretse kuba incuti.
Mu biruhuko bya kabiri ni bwo nakundanye n’umukobwa witwa MUKAKIMENYI Chritine w’i Gasabo, icyo gihe hitwaga muri Komini GIKOMERO. Na we yanyigishije urukundo, kuko yigaga 3ème mu cyiciro rusange cy’amashuli yisumbuye. Namukundaga byasaze, ariko hakaba ikibazo cy’uko twese twigiriraga amasoni ya kirokore rimwe na rimwe. Uburyo namukunzemo byari bitangaje, byari « aventure » kandi twarinze dutandukana nifuza ko ari we twazabana. Urukundo ni nk’ibara mu muyaga koko kuko n’ubwo byagenze bityo urukundo rwacu rwamaze amezi atanu gusa. Ariko naranabimubwiye ko mu kumukunda nakoranyije ubutwari bwanjye bwo gukunda, ko nidutandukana bitanturutseho nta n’undi mukobwa nzakunda bene urwo rukundo ; ndetse ko n’umugore nzashaka bitashoboka ko nazamukunda urukunko rungana rutyo.
Mu mpera z’uyu mwaka naje kumenyana n’umukobwa witwa UWAMURERA Christine wankunze akaramata ;icyo gihe yambwiraga ko ndi umwana, ko azemera ko nakuze ari uko ngize imyaka 21. N’ubu aracyankunda, ariko we uburyo ankundamo ni ubwa kirokore, uretse ko yambwiye ko yizera ko Imana ishobora kuzangirira neza tukazabana. Tukimara kumenyana, bwakeye njya gutangira mu mwaka wa gatandatu (6ème COCO).
IGICE CYA MAKUMYABIRI NA BIRINDWI 2000.
Aha nyine nari maze gutangira umwaka wa gatandatu, noneho niyumvamo ko ngiye kuba mukuru nkarangiza amashuri nkajya gushaka akazi. Gusa nakekaga ko nshobora kuzaba umushomeri kuko nabonaga ubuzima bwo hanze bwifashe nabi cyane, kandi atari n’ubwo kwisukirwa n’umuntu uko abonye kose. Natangiye kujya ngira intugunda, ariko ntibimbuze kwiga nshishikaye.
Nakoze uko nshoboye kose nirinda ibintu byose byashoboraga kundangaza, kuko natekerezaga ko ndamutse nsinzwe ikizami cya Leta byaba ari ishyano.
Ni amahirwe masa kugitsinda, ariko nyine naragerageje, nkora iyo bwabaga.
Natangiye kwiga nshishikaye, igihembwe cya kabiri gitangira mpita nitegura gusubira mu masomo yo mu myaka ibiri ya nyuma (5ème na 6ème ), maze igihembwe cya gatatu ngerageza kwiga ibyo twigaga mu wa 6 ; kuko ari na byo ahanini bagombaga kutubazaho mu kizami cya Leta. Imana yabimfashijemo ndayishimira cyane, kuko ntari kubyibashisha ubwanjye. Byabaye ngombwa kandi ko niyigisha n’amwe mu masomo tutari twakagezeho ; kuko baduhaga impapuro zikubiyemo amasomo tutari twiga ariko twenda kuyakurikizaho, tukazazisoma tuyagezeho. Nabyo byaranshobokeye ku buryo byatangazaga abanyeshuri benshi n’abarimu bamwe.
IGICE CYA MAKUMYABIRI N’UMUNANI 2001
Naje kurangiza kuyasubiramo habura nk’ukwezi kumwe ngo ikizami cya Leta gitangire, ni bwo nahise mbika amakaye amwe n’amwe, nsenga Imana ntegereza uko bizagenda. Igihe cy’ikizami cyarageze, koko kigera nariteguye bihagije, ariko uburyo nagikozemo nanjye byarantangaje :
Navaga imuhira nta kayi n’imwe, nta na notes zo kwiyibutsa, nkirinda kwegera abari kuganira ibyerekeye amasomo ngo batantera gutekereza birebire bagatuma nshobora gutsindwa, narangiza ngasenga, nkajya mu kizamini nta bwoba, kandi nkabona ko nakoze neza, nkizera ko nzatsinda.
Ni koko nakoze neza, ku munsi wa nyuma baduteguriye ikiganiro kijyanye n’ubuzima bushya twari tugiye kwinjiramo ikiganiro cyitwa « retraite ». hanyuma y’ibyo turataha, umwe ukwe, undi ukwe, hafi ya bose sinongera kubabona ukundi, kandi mu banyeshuri twiganaga hari harimo n’abo twari tumenyeranye cyane.
Namaze amezi abiri mu rugo, nza kubona akazi mu Gatsata kwa SINA Gérard mpakora akazi kagoranye cyane, karanzwe n’amananiza : Nagiye gukora mu ifuru ry’amandazi na keke, nkajya mfunga amandazi na keke mu masashi, hanyuma banyigisha guponda keke, hanyuma banshyira muri stock ngo nyicunge, nkora iyo bwabaga. Ariko kubera abakozi bamwe bangiriraga ishyari, baje kunaniza cyane ngera aho nenda guta umutwe, ariko ndikomeza…
Baje kubona ko bingoye mbasaba kumpindurira imirimo. Mbega ! banjyanye kuri Nyirangarama, ntangirana no gukora mu biryo by’inkoko ; najyaga gushesha ibigori by’ibiheriheri, nkabijyanira uwari ushinzwe kubivangavanga (agronome) bityo tugashesha hafi toni ku munsi. Byageze aho birananira ; banjyana muri Restaurant (Kimaranzara) kwoza amasahani no guhata ibirayi, ibitoki, gufasha abateka mbatundira inkwi, nyuma banjyana mu gusereva ibiryo muri resitora, nyuma banshyira mu gufunga imigati mu ifuru ryaho ahantu bayihoreza iyo bamaze kuyarura, nyuma bampa gucuruza ibiryo by’inkoko, nyuma bangarura muri resitora gusereva, nyuma banjyana mu kwandikisha imashini, maze kwandika amapaji nk’ijana banjyana ku cyuma kabuhariwe mu kubara. Aha ho numvise nishimyemo gacye.
Muri iyo minsi ni bwo namenye ko natsinze ikizami cya Leta n’amanota 5.3 ni hafi 49 n’igice ku ijana, mbabazwa n’uko mu kujya muri kaminuza bafatiye ku manota 5.4 ni hafi 50%. Ni uko nabyo bigabanya amahirwe yo kubaho neza.
Ubwo buzima nabumazemo amezi abiri icyambabaje muri byosi ni uko batampembye; naramubwiraga ngo ampembe, akambwira ngo mbe ndetse abanze ahembe abandi. Kandi barambwiraga ngo akorana n’iby’ikuzimu, ngo iyo umutorotse atakwirukanye ngo agukurikiza ibidayimoni, ugasara cyangwa ukazapfa nta cyo wimariye; ariko mu izina rya Yesu, ibikomeye abasha kubihindura ibyoroshye iyo tumwiringiye tumwizera. Ubuzima nabayemo iyongiyo bwatumye numva nizinutswe ku buryo nifuzaga ngo Imana imfashe ndware cyangwa hatere nk’ibyago byatuma mva muri ako kazi (wenda nk’intambara…) ariko sinabibonye. Byabaye ngombwa ko nikomeza, ndatoroka, ndataha njya mu rugo. Icyo gihe ababyeyi banjye bari barasubiye kuba ku ivuko rya papa.
Papa yari amaze guhabwa pansiyo, biba ngombwa ko ubuzima butuzunguza tugahora twimuka, na n’ubu kandi, kuko ayo bamuhaga ya pansiyo atashoboraga kudutunga turi mu mujyi. Twaje kugaruka kuba mu Muhima wa Nyarugenge, ariko nyine by’amaburakindi, kuko iby’icyaro byari bitunaniye. Nabaye nk’utakaye nyoberwa isura ubuzima bufashe. Ni bwo natangiye kujya nshakisha ibinezeza bimwe na bimwe mu rwego rwo kwirangaza, najyaga muri videwo kureba filime zisobanuye mu kinyarwanda, no gukundana n’abakobwa benshi mu rwego rwo gusomana na tire-langue, ngira ngo mbone umutuzo (wahe se !).
IGICE CYA MAKUMYABIRI N’ICYENDA 2002
Natangiye kuruhana na mushiki wanjye w’ubuheta iwacu, tujyana kuba mu mujyi wa Kabuga twenyine, noneho dutangira gucuruza indagara, n’ubunyobwa buseye. Twacuruje n’utundi tuntu duke nk’utwo bacuruza mu ikarito, ariko nyine indagara ni zo zari nyinshi kuko yaranguraga umufuka w’ibiro nk’ijana na cumi. Byaje kuduhombana, ahita yikomereza umwuga we wo kudoda, naho njyewe ngaruka mu mujyi nsubira imuhira. Naje kubaho numva narihebye, ariko kubera ukuntu yankundaga, aza kunshakira amafaranga ibihumbi bitandatu ngo ncuruze inkweto, ndazicuruza zirampombana ndayirira, ni uko ndushaho kwiheba singire icyiza mbona mu hazaza hanjye.
IGICE CYA MIRONGO ITATU MUHIRE Dismas 2002
Naje kubonana n’umusore twiganye muri 5ème coco witwa MUHIRE Dismas, anyemerera gukomeza kumbera incuti ansobanurira uburyo twatandukanye akambura burundu, anganiriza ku by’imibereho yanjye, aranyinjirira bitangaje, atangira kumpa ibisobanuro bishingiye ku buhamya bwanjye (nk’ubu ngubu ndi kwandika), amaramaza kunsobanurira ko imibereho mibi ngirira muri ubu buzima ifite inkomoko mu mateka yanjye n’aya famille. Nta na kimwe namuhishaga, gusa nabonaga amfitiye imbabazi, ahubwo nkumva mfite ihumure kuruta iryo nagiriye mu mibereho yanjye yose yahise, noneho ndushaho kwishyira mu mutuzo nkumva ko azangirira akamaro !. ntibyaciriye aho, kuko yaje kumbwira ko njyewe nta mutimanama ngira, ko ngomba kugira umutimanama muhangano kugira ngo mbeho,kandi mbashe guhindura ahazaza hanjye « conscience artificielle ». Naramwemereye, ntangira kwiga ibyerekeye n’imitekerereze y’abantu ; n’imibereho y’ibiremwa by’umwuka na kamere y’Imana n’iya shitani n’amateka yabyo…
Uyu bambwiraga ko yigeze gusara, ko akorana n’imyuka y’ikuzimu, kandi ko agira umwuka w’ubupfumu n’ubumaji, noneho nanjye nifuza kubigeraho nkurikije inama yangiraga. Yabonaga ibo anyigisha ntabifata vuba, noneho ampa amategeko arindwi agenga umutimanama muhangano ngo njye nyitwararika buri munsi nihe amanota y’uko nayakurikije. Ayo mategeko ni aya :
1. Recherche de l’argent (Gushakisha ifaranga uko narishakamo kose no mu buryo bwose bushoboka).
2. Egoïsme (Kwikunda, kugira ubwiko, cyangwa kudaha abandi ku byanjye)
3. Solitude « ou vivre Personnelement » (Kubaho nta muntu ngisha inama).
4. Scret (Kugira ibanga ku kintu icyo ari cyo cyose mu ko mbaho n’uko mvuga).
5. Malignité ou silence (Kuvugana uburyarya cyangwa guceceka nkanuma).
6. Ne jamais rire ni sourire (Kudaseka, kutamwenyura na rimwe).
7. Ne jamais être content (Kutishima no kutanezerwa na rimwe).
Nagerageje kubyitwararika, ariko nasubiza amaso inyuma nkabona ibyo bintu bidakwiriye umuntu w’umukristo, ni bwo byananiraga kubigenderamo, kandi yarifuzaga ko najyanwa ikuzimu nkazabona guhabwa ububasha bwo gukora ibitangaza no kubona amafaranga ntavunikiye, (kuko ari byo nifuzaga kugeraho).
Nabayeho ubuzima bugoye cyane; yabonye ko nshatse kumunanira burundu, ahitamo kundoga : hari igihe nari ngiye kumureba aho yabaga, nko mu ma saa moya ya nimugoroba, noneho ntangira guta ubwenge. Natangiye kugenda mvuga ngo ndashaka Dismas ngo tujye i kuzimu, ariko mu by’ukuri nta bwo nzi ko ibyo bintu nabivuze uretse ko hari abo twahuye nyuma bakabimbwira. Ni ko byagenze ariko nyine nta byo nzi. Icyo gihe numvise ntangiye kurigita, ubwenge bugashaka kunguruka, ni bwo niyambaje izina rya YESU, ntabarwa nta nkuru. Naragendaga bikananira, nkumva imyuka mibi inkurura inyerekeza hasi mu butaka, amaguru n’amaboko biragagara, ururimi rurizengurutsa rureba hejuru simbashe kuvuga neza, ibikanu birakebana umutwe urahindukira wenda kureba inyuma, amaso areba imirari, mpita nizengurutsa ngwa hasi ngaramye hahita abakobwa b’abarokore bavuye gusenga, mbatakiye baranyitaza ngo bitabajyamo.
Hanyura umudamu na we basengana, we mbimubwiye arambwira ngo mu Izina rya YESU aranjyanye bansengere. Twaragiye tugeze imbere gato mpura n’umumotali tuziranye angarura mu rugo mama aransengera hamwe n’abandi barokore bose bambwira ko gukira kwanjye ari njye kuzaturukamo, kuko nigishijwe ijambo ry’Imana bihagije, none ngo nkaba nkora ibintu bisa n’ubwiyahuzi.
BURYA NGO AMATWI ARIMO URUPFU NTIYUMVA NEZA !
N’ubwo byagenze bityo, naje gusubirayo ubu bwo yabonye ko ntemeye kumvira abadayimoni be , andogera mu biryo twasangiye anshyiramo urushiko, ampindura umusazi banjyana i Ndera mu bitaro by’abasazi, nsakuza ntukana bibi !
Hanyuma ibitaro nabivuyemo ntarakira neza ; kuko narwanaga nkagira n’iterabwoba no gutoroka kenshi, bandekuye nsubira kwa Muhire Dismas, turongera twigana iby’imikorere ya kimwuka ; anyigisha kurondora imyuka no kuyirobanura, gupima agakiza ka buri muntu, kwitegereza ibiremwa no gusobanukirwa imiterere kamere yabyo, kunezeza Imana by’ukuri no kunezeza shitani bya nyabyo, ikagukiza ikakugabira bimwe mu bigize umwandu wayo.
Yakomeje ambwira ko abakorera Imana babaho nabi kuri iyi si, ariko nyuma hakaba hari ibyiringiro, naho abakorera satani bo babaho neza ndetse bagakungahara, ariko bakagira amabwiriza batagomba kurengaho ndetse ibyabo ntube wagira uwo ubiraga, na nyuma yabyo nta byiringiro biba bihari kuko uba wiyemeje kuzarimbukana na we.
Ibyo na byo byanshyuhije umutwe ntangira kugira ububasha budasanzwe, ntangira kubah nk’ijyini, mu rugo bibayobeye bansubiza i Ndera. Namazeyo nk’ibyumweru bitatu, kuko mbere nari namazeyo bibiri kandi nari narahagaritse imiti, ntagisinzira uko bikwiriye.
IGICE CYA MIRONGO ITATU NA KIMWE 2003
Nta bintu byinshi nibuka kuri uyu mwaka kuko nari narataye umutwe bya nyabyo. Abantu bose twari tuziranye barampungaga, abandi bagakwiza inkuru ko napfuye, abandi ngo namaze gupfa umuzimu wanjye aragaruka, abandi ngo nagiye i kuzimu none mbaho nk’ijyini…
Ariko na n’ubu ndacyiringira YESU kuko gutabarwa kwanjye kuva ku UWITEKA Imana yaremye ijuru n’isi. Nakomeje gukurikirana ibyo bintu, noneho ageze aho ararakara, anterereza ibirozi binkuramo ubwenge nsigara meze nk’igishushungwe, ubwenge bwose nari nzi bumvamo, sintekereze neza, ibyo nize mu ishuri bimvamo ubwenge busanzwe bumvamo na bya bindi yanyigishaga bimvamo ibifaransa n’ibyongereza wapi, ndetse hakaba n’ubwo abantu baganira mu kinyarwanda simenye ibyo bavuga ; n’umbajije ngatinda kumusubiza. Ubwo nyine na we yajyaga ankiniraho akantereraho urwenya no NARASWINGARAYE !
Nabayeho ubuzima buteye agahinda, narihebye, naraswingaraye (swing) meze nk’umuntu uri mu kindi gihugu, ku buryo no gukaraba ntari ngishishikarira gukaraba, kujya mu Bantu, mama ni we wageragezaga kunsengera, kunsengeshereza no kunjyana mu rusengero ariko nyine morale ntigaruke.
Igihe cyarageze maze nk’umwaka muri ubwo bwihebe, aza kongera kungarukaho ambwira ko atashimishwa no kumva ko napfuye, aramvura ariko amvura agamije ko noneho namwumvira (obéissance aveugle) ariko Imana yakomeje kundwanaho (Ntabikwiriye). Yantegetse kwiyigisha ordinateur no kuzandika igitabo cy’ibyo nyiziho (mu kinyarwanda) ndagerageza, ariko sinabasha kubishyitsa neza kuko nageze n’aho njya nzikanika, mu rugo bakagira ngo ni ubusazi. Nageze aho mpinduka nk’umusitari (star) kubera imyambarire, imyitwarire n’imirire, ariko burya iby’isi uko byamera kose bitarimo Imana nta cyo biba bimaze.
IGICE CYA MIRONGO ITATU NA BIBIRI MUHIRE DISMAS NYAKANGA 2003
Byaje kugera ubwo atakinshobora kubera amasengesho ya mama n’abandi benshi, kandi nanjye ubwanjye niringiraga ko igihe kimwe ntazi Imana izantabara nkongera kugaruka mu murongo wa gikristo. Bongeye kunjyana I Ndera marayo ukwezi, ni bwo MUHIRE yagiye gusengera mu barokore amasengesho y’iminsi itatu, nuko baramurondora, kubera gutinya gupfa no kurimbuka, ahitamo kwihana azana ibyo yakoreshaga ubupfumu byose n’ibyo yakuye Ikuzimu byose barabitwika, nanjye mpita nkira ubwo; aho nari I Ndera, ibitekerezo bihita bigaruka, abaganga banyimurira muri salle y’aborohewe, hashize iminsi mike ndataha. Nasanze mu rugo baragiye kuba aho bita ku Muyumbu, mbaho ubuzima nk’ubw’umwana uvutse bundi bushya.
Nta kintu na kimwe naburanye mama ku buryo iyo musuzuguye numva ko bitanturutseho cyangwa nkamubabaza, numva binteye agahinda, kuko yandwaje akandera nk’uko umuntu arera umwana abyaye vuba, kandi n’ubu ni ko bikimeze, gusa mujye munsabira Imana ijye imburiza amahoro mu byaha no mu bimubabaza byose, kugira ngo njye ngaruka mu murongo vuba, kandi nimpfa nzabone ubugingo buhoraho. Baranyondoye, kandi bankorera ibishoboka byose kugira ngo imimerere idasanzwe naterwaga n’imiti y’I Ndera imvemo (éffets sécondaires). Sinahwema gushimira mama ku byo yanyitayeho byose, Imana izamuhembe kumujyana mu ijuru, kandi nanjye nifuza kuzabanayo na we, kuko na we ubwe abinyifuriza cyaneee…
IGICE CYA MIRONGO ITATU NA BITATU 2004
Uyu mwaka nawutangiye mu buzima nk’ubwo, ariko ku bunani naraye mu rusengero rwa Kiruhura nshima Imana ko yandinze ikankiza ingoyi z’abo badayimoni. Nakomeje kwiberaho nk’umushomeri bigeze aho ndabimenyera rwose numva ko ari bwo buzima ndatuza, kandi n’abanyingingiraga gushaka akazi numvaga basa n’abantutse, noneho nkabiyama ngo bamveho njyewe narisariye. Mu kwa gatanu twagiye gukodesha aho bita i Gako mpamenyeranira n’umuyaya witwa Véstine, twari duturanye, ambera incuti cyane, ku buryo twari hafi yo kugirana imibonano habura gato… ibi byanteye irari cyane (le 19/5/2004) ku buryo bwakeye njya mu mujyi aho bita la fraîcheur, gushakayo indaya, nyiha 500 iranyigisha, ni uko nongera kuraruka ntyo.
Hashize ukwezi nsubirayo, hashize ukundi nsubirayo nsambana na zo (amazina yazo narayazirikanye, ariko si ngombwa kuyavuga mu nkuru nk’izi). Sinavuga uburyo numvaga naswingaraye iyo nabaga ndi hejuru y’indaya, ibindi nkabyibuka nyuma. Ijambo ry’Imana riravuga ngo amatwi arimo urupfu ntiyumva. Nanjye rero nta kindi cyari gisigaye, kuku taliki 16/8/2004 nagiye kwipimishiriza mu imurikagurisha ryabereye kuri stade amahoro i Remera nsanga naranduye agakoko gatera SIDA. Gusa sinihebye kuko nakomeje kwiyumanganya, ariko biba ngombwa ko nongera gutakira Imana, impa agahenge mbona umwanya wo gusenga impa amasezerano menshi (mu nzozi no mu iyerekwa riziguye) nishimira kuzayikorera, nezererwa kandi nyurwa n’ubushomeri nari ndimo icyo gihe. Sinongeye kwiheba ukundi ; ahubwo ntangira kwikomeza uko bishoboka kose.
UWITEKA ntiyigeze amba kure, kuko ku italiki 30/10/2004 nabonye akazi muri café internet yo muri garre ya NYABUGOGO, ntangira gukorayo mbana na mushiki wanjye washakiye mu gatsata ancumbikiye. Nahamenyaniye n’umuyaya witwa MUKANDAYISENGA Solange, tubana ukwezi n’igice yarananiye rwose, ambwira ko ari umurokore, hanyuma nza gushyiramo amafaranga, yemera ko twabyarana, ni uko ku italiki ya 18/12/2004 biratangira ni uko…
Icyo cyaha Imana ntiyacyihanganiye, kuko nyuma yaho gato nirukanywe ku kazi, ntangira ubuzima buruhije cyane bwo kwirwanaho, ndwara zona, intera gucika intege ku buryo ibyo nari naramusezeranyije byose nta cyo byagezeho, nashatse udukoresho twose dushoboka twakubaka urugo, ariko kuko yampakaniye kubana nanjye ntafite akazi mbona ko ampora ubukene, binyobeye mva ku bintu nisubirira kuba iwacu bantegeka kwipimisha, njyana na Solange kuri Projet San Francisco 18/4/2005 ni uko dusanga twese tubana n’ubwandu ! ahita anyanga burundu, arampunga sinongera kumubona ukundi. Gusa numvaga naramukunze, ariko mushiki wanjye akambwira ko twamenyanye ari ikirara, ko yasaga n’ufite inda y’amezi nk’atatu ariko nyine kuko amatwi arimo urupfu atumva inama, nkora ibyo nakoze ! Sinatinze kubona ingaruka, kuko bambwiye ko iyo nda yaje kuyikuramo rwihishwa, abaho nabi ararwaragurika, nyuma yishakira undi mugabo.
Nk’uko bimera mu buzima ubuzima bwarakomeje, ngerageza kurwana n’ubuzima ndihangana nkajya nsenga uko nshoboye kose. Kandi nzanakomeza kwizera Imana kugeza igihe bazandengerezaho agataka. Mfite ibyiringiro ko YESU azajya antabara kandi ko azampa iherezo ryiza. Ni urugamba rukomeye cyane cyane ku muntu wakoranye n’abadayimoni kuko bahora bamuhiga bamutega imitego myinshi ngo bamusubirane. Ntibahwema ku manywa na nijoro mu buzima bwe bwose (nanjye ndi umugabo wo guhamya ibyo) kandi nyuma y’ubuzima tubamo hari ubundi.
Mu buzima bwanjye nasambanye n’abakobwa umunani, n’umudamu umwe n’indaya eshanu (GUSA NIZERA KO NABABARIWE KUKO N’UBU NKIBYICUZA) ariko hagati aho sininubira ubuzima bubi mpura na bwo bushingiye ku ngaruka mbi zabyo icyo mparanira ni ukuzajya ahantu heza maze gupfa. Siniheba, keretse iyo nahindutse imbata y’icyaha, ngerageza kwisubiramo buri munsi niteguye gutungurwa nkajya mu ijuru. Mfite ubuzima buzira umuze, kandi nabonye n’akandi kazi aho dutuye mu mujyi wa KABUGA (ko kwigisha ibyo gukoresha mudasobwa) aho bita muri EMMY COMPUTER TRAINING AND SERVICES (i Rusororo).
IGICE CYA NYUMA : AMAZINA
Ni koko umuntu unyura mu buzima nk’ubu ntatana n’abantu bamuhimba amazina; ni menshi, ariko ayo nibuka nk’uko akurikirana uko imyaka yagiye iha indi ni aya:
TUYISENGE
Sylvestre
Petit (Na n’ubu baracyarinyita)
Rutwe rukomeye
Umusazi
Nzanga
Australopithèque
Austra…
Ariko Paô…
Poête
Mozart
Philosophe
Kagongo
Kaganga
Kazubwenge
Ntwali
Weber
Jumanji
Come one
Adamu wa gatatu
Solo
Lost solo
Pole pole nk’UWAMURERA
Jack-ti-sot shirts
Yu Wen My Master
Hihg
Témoin special
UBU INYANDIKO YAZO ISHOBORA KUBONEKA KURI INTERNET BINYUJIJWE KU KWANDIKIRA tuyisengesylvestree@yahoo.fr
URUKUNDO RUHAMBAYE
Ubuhamya burakomeje 3
IGICE CYA MBERE (GUHURA, UKUBOZA 2006)
Ubwo nari i Gako mu murenge wa MASAKA nibanira n’ababyeyi, nari mfite icyifuzo cyo kuzabona umwana uvuye mu ntanga zanjye bwite kandi nkamubyarana n’ubonetse wese; yaba umukobwa cyangwa umugore, yaba umwana cyangwa umukecuru, umwali cyangwa indaya...
Naje guhura n’abarenga mirongo itatu bose turaryamana sinagira uwo ntera inda bimbera urujijo. Naje gukeka ko nta ntanga nzima ngira bituma ngira umwete wo kwipimisha, muganga yambwiye ko icyo kizami gikorerwa amafaranga ibihumbi cumi na bitanu kandi nahembwaga udufaranga duke (20.000) nkaba nari mfite inshingano zo kurera abana mama yari yaransigiye agiye i Kigali kuba kwa mukuru wanjye.
Hari icyo nabashije gukora: Nafashe icupa riteye nk’umwiburungushure ndyuzuza amazi meza ndareba (kuko ryaboneranaga) ndikinisha ndasohora, mfasha amasohoro hasi ndukgurukira hejuru muri rya cupa ribonerana nk’agasashi gato kuzuye amazi, mbona intangangabo ziri kwinyagambura (spérmatozoïdes) nshima imana ku bw’iyo microscopi n’ubwo buzima.
Impamvu : Taliki 16/08/2004 ni bwo nipimishije nsanga mbana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA; ndiheba nshyiramo agatege (n’ubwo nanduriye mu ndaya za lafuresheri ku MUHIMA) Nshakashaka uwo natera inda, abo twaryamanye nyuma y’iyo taliki bose bazasoma izi nkuru bambabarire.
Mu mataliki ashyira 16/12/2005 nabashije kujya mu nama y’ababana n’ubwandu i MBANDAZI hafi y’umujyi wa KABUGA mu ntara y’Uburasirazuba; hari ishyirahamwe ryashingwaga ubu ryitwa TURENGERE UBUZIMA ry’ababana n’ubwandu bwa VIH/SIDA, mbasha kuganira na benshi turayaga, dore ko abanyagiswaku bahorana morale nk’iy’igiheri.
Mu kwibwirana hajemo umugore witwa AKINEZA Adèle w’umurokore cyane, uteye imbabazi n’impuhwe ku bw’amateka ye yo guhabwa akato n’imiryango ye kugeza ubwo bashatse kumutema agahunga akiza amagara ye na n’ubwo ngo yari ahabeshejwe no guhunga famiye; ariko nta buranga cyangwa igikundiro yari afite, gusa nabonaga ko ashaje. Yabashije kwandika izina ryanjye n’akazi nkora n’aho nkorera.
IGICE CYA KABIRI: GUHURA NA WE BWA MBERE mutarama 2006
Nari umurokore w’umugarukiramana kuko nabaga inyuma y’itorero nsaba kwakirwa. Ni bwo nateraniraga muri ADEPR-KABUGA VILLE ifite paruwasi i Rusororo. Hari ku wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi nsanga batateranye kuko hari habaye amasengesho yo kuraramo ari ku munsi w'umuganda
<-En arrière | 1 | Continuer-> |
Nom: | BALUME | E-mail: | ngabuplac gmail.com | Site web: | - | Date: | 15/01/2016, 06 06 51 (UTC) | Message: | KOMERA MUVANDIMWE.UHORAHO AHORANIRA IMPUHWE ABE. |
|
UJYE USOBANURA NEZA ICYO WAVUGANYE NA YESU...
NTUHAGARARE MU NZIRA Y'ABANYABYAHA... (YOBU 28:28) |
 |
TALIKI 1/8/2006
NARI MU BITARO BY'INDWARA ZO MU MUTWE I NDERA, NDI MU KAZU BAFUNGIRANAMO ABAFITE AMAHANE CYANE, NUMVA UMUNTU ANKANDAGIYE KU GIKANU ARATSINDAGIRA
YAMBWIYE AMPAMAGARA MU IZINA:"TUYISENGE SYLVESTRE PETIT"
NTI KARAME
URANZI?
AHUBWO SE URI NDE ?
UMBARIZA IKI IZINA RYANJYE KO ARI IZINA RITANGAZA ?
NDAKUBAZA NTI URI NDE ?
UWO NDI WESE NGUTUMWEHO.
NI NDE UGUTUMYE?
NI YESU KRISTO UMWANA W'INTAMA W'IMANA ISHOBORA BYOSE IYO UKORERA ITEKA !
NIBA ARI KO BIRI SAWA ARIKO NIBA ATARI KO BIMEZE... MU IZINA RYA YESU KRISTO UMWAMI IMANA ISHOBORA BYOSE IGUHANE.
SI KO BIRI HUMURA NDAKUZI...
YAMBWIYE AMAGAMBO AKOMEYE YO MU BEFESO IGICE CYA 6 ATI;
KUKO TUDAKIRANA NABAFITE INYAMA NAMARASO AHUBWO DUKIRANA N'AFITE UBUSHOBOZI N'ABATWARE NDETSE N'ABANYABUBASHA N'IMYUKA MIBI Y'AHANTU HO MU IJURU...
NI UKO RERO MUTWARE INTWARO ZOSE Z'IMANA KUGIRA NGO MUBASHE GUHAGARARA MUDATSINZWE N'UBURIGANYA BWA SATANI KANDI MURANGIJE BYOSE MUBASHE GUKOMERA KU MUNSI MUBI...
TWAKOMEJE KUGENDA TUGANIRA TUGERA K |
 |
NTA MUNTU NIGEZE NGIRIRA NABI. |
 |
JYA USENGA GATANU KU MUNSI USENGERE MU CYUMBA WIHEREREYE KANDI IBIGERETSE KURI IBYO UKIRANUKE KUGEZA IGIHE UZAPFIRA NI BWO YESU AZATWAMBIKANA IKAMBA RY'UBUGINGO KUKO NTA NGEGERA IZAJYA MU IJURU, KERETSE YIHANNYE IBYAHA BYAYO... |
|